Leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza urwango n’umutima mubi ifitiye u Rwanda

Ibi ni ibyagaragaye kuva igihe ubwicanyi bwatangiraga gukaza umurego mu bice bitandukanye by’u Burundi, ubwicanyi bukaba bwaratangiye muri Mata umwaka ushize ubwo Perezida Nkurunziza yantagazaga ko agiye kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 benshi bavuga ko ihabanye n’amategeko.
Iko ibintu byakomeje kugenda birushaho kuba bibi mu Burundi, abantu bicwa amanwa n’ijoro, haterwa gerenade ndetse hanagabwa ibitero bitandukanye, niko Leta y’u Burundi yagiye itunga agatoki u Rwanda ko ari rwo rubifitemo uruhare ariko nta gihamya n’imwe igaragazwa.

kagame
Perezida Paul Kagame na Nkurunziza w’u Burundi

Ibi kandi byongeye kugaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016, ubwo abaturage barangajwe imbere n’abayobozi bakuru b’i Burundi bazindukiraga mu mihanda bamagana u Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na BBC, aba baturage bavugiye imbere ya ambasade y’ u Rwanda mu Burundi, bavuga ko biyamye u Rwanda, bavuga ko ari rwo ruri inyuma y’imitwe itera u Burundi.
Abategetsi batandukanye bagiye muri iyo myigaragambyo barimo na Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse akaba yanagize icyo atangaza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Amagambo yashyizeho, Nyamitwe yatangarizaga imbaga ko bari mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, ati “Abarundi bari mu mihanda kubwira u Rwanda ngo rekeraho kwivanga”.
bururu
Mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza urwango ifitiye u Rwanda, Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye gucumbagira u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC irurwanya, u Burundi bugashinja u Rwanda gutoza ababurwanya, ibirego buri ruhande ruhakana.
Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano ya 13, ku wa 22 Ukuboza 2015, yavuze ko abashyira u Rwanda mu majwi mu bibazo by’u Burundi baba bafite izindi nyungu za politiki bagambiriye.
Ati “Ntabwo twakwifuriza u Burundi ibibazo. Nta nyungu n’imwe wakura mu bibazo by’umuturanyi.”
Perezida Nkurunziza ati: “ Ntakabi na kamwe kazova mu Burundi kajya kubangamira u Rwanda”
Mu kiganiro Perezida Nkurunziza yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2015, nibo yatangaje ko nta kibi cyazava i Burundi kiza guhungabanya umudendezo w’u Rwanda by’umwihariko ko asengera Perezida Paul Kagame mu masengesho ye.
Ati: “Ntakabi na kamwe kazova mu Burundi kajya kubangamira u Rwanda”.
Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko Abarundi bifuza umubano mwiza n’u Rwanda: “nta mubano mubi dushaka ku Rwanda, dutegerezwa kubana neza”.
Nyuma y’ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Leta y’u Burundi ntiyacogoye kugaragaza ibikorwa byo gusebya u Rwanda ko ari rwo bubabuza amahoro mu gihe abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi ndetse banahoze mu ishyaka CNDD FDD bo batunga agatoki Leta yabo ko ari yo nyirabayazana wa byose.
si Angola cyangwa se u Rwanda banditse accord y’i Arusha y’Abarundi, si u Rwanda, si Uganda cyangwa se RDC byategetse CNDD FDD ngo icagure Nkurunziza ngo ayihagararire kuri manda ya 3 dore ko ari nayo yateje ibibazo, ikibazo cy’u Burundi si icy’u Rwanda,Congo cyangwa se Tanzaniya, ikibazo cy’u Burundi ni icy’Abarundi ubwabo” ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bitandukanyije na Leta y’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *