Leta y’u Burundi mu bisa nk’ubushotoranyi ku Rwanda, nta ndirimbo y’inyarwanda yemerewe guca kuri radiyo z’i Burundi

Nyuma y’ibyatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ko hari abasirikare 3 babo bahungiye mu Rwanda, kuri ubu indirimbo z’abanyarwanda ntizemerewe gucurangwa mu bitangazamakuru by’i Burundi.
Jérôme Nzokirantevye, Umuyobozi mukuru wa Radio na Televizoyo by’Igihugu mu Burundi (RTNB: Radio Television Nationale du Burundi ) niwe watanze iri tangazo amenyesha ko nta ndirimbo n’imwe y’abanyarwanda uko yaba iri kose yemerewe gucurangwa kuri Radiyo na Televiziyo zabo.
Perezida-Kagame-yakira-Pierre-Nkurunziza-i-Huye
Uyu muyobozi kandi yakomeje asobanura ko uko yaba imeze kose (indirimbo), ipfa kuba yararirimbywe n’umunyarwanda ngo n’ubwo yaba ar’ ihimbaza Imana ko nta n’imwe igomba gukinwa.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike Alain Aimé Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, atangarije ikinyamakuru RFI, ko Leta yabo ifite amakuru yemeza ko hari abasirikare 3 b’iki gihugu baherereye mu Rwanda.
Ibyo yabitangazaga nyuma y’igitero cyagabwe ku butaka bw’u Burundi ku wa 10 Nyakanga 2015, kibera mu ntara iri hafi n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, akaba yaravugaga ko abo bajenerali 3 bari mu Rwanda ari nabo bateguye icyo gitero cyagabwe ku butaka bwabo.
Mu gihe Leta y’u Rwanda nta kinti yari yavuga kuri ibi bikorwa bisa nk’ubushotoranyi, Gén Léonard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ubu uri mu barwanya Leta ya Nkurunziza ndetse wanemeye ko icyo gitero akiziho;
Yatangaje ko u Rwanda rurengana ko ntaho ruhuriye n’ibitero byabo bategura ku butaka bw’u Burundi, ibi akaba yarabitangaje nyuma gato y’icyo gitero cyo kuwa 10 Nyakanga .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *