Leta ya Zambia yatangaje ko yahagaritse inkunga y’amafaranga yajyaga atangwa ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Chipolopolo), nyuma y’igihe iyi kipe imaze ititwara neza mu mikino mpuzamahanga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni hamwe n’Inama Nkuru y’Imikino muri Zambia (National Sports Council of Zambia), rivuga ko guverinoma ifite impungenge zikomeye ku musaruro w’ikipe y’igihugu, cyane ko yagiye ishyiramo amafaranga menshi kugira ngo ibashe gukora neza.
Iri tangazo ryibukije ko amafaranga ya leta yakoreshejwe mu bijyanye n’amacumbi, amatike y’indege, ibihembo by’intsinzi, ndetse n’igice cy’umushahara w’umutoza. Ariko kubera ikibazo cy’ubukungu igihugu gihanganye nacyo muri iki gihe, leta yavuze ko ari ngombwa gusuzuma niba gukomeza gutanga ayo mafaranga bifite ishingiro.
Guverinoma yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Zambia (FAZ) gutanga raporo irambuye isobanura uburyo rigamije kunoza imikorere y’ikipe, ingamba zafashwe mu rwego rwo kubahiriza inshingano no kugaragaza uko umutungo wa rubanda ukoreshwa mu mucyo.
Leta kandi yibukije ko inkunga y’amafaranga itangwa n’igihugu igomba kujyana n’umusaruro ugaragara mu kibuga, ndetse n’ubuyobozi bukagaragaza inshingano zabwo ku baturage. N’ubwo bimeze bityo, Minisiteri yemeje ko izakomeza gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange, ariko ishimangira ko gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa rubanda ari inshingano idakwiye kwirengagizwa.





One Response
na amavubi Bibe uko