elephants-file-embed_1749033498118_hpEmbed_15x11_992

Leta yategetse ko hicwa inzovu 50, zikagaburirwa abaturage

Leta ya Zimbabwe yatangaje ko igiye kwica inzovu zigera kuri 50 mu rwego rwo kugabanya umubare wazo urenze ubushobozi bw’aho ziba. Inyama z’izi nzovu zizagaburirwa abaturage batuye hafi y’ahabereye iyi gahunda.

Ubuyobozi bwa Zimbabwe Parks and Wildlife Management Authority (ZimParks) bwavuze ko bwemereye Save Valley Conservancy, ikigo kinini cyigenga gicunga inyamaswa giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Zimbabwe, gukora iki gikorwa cyiswe “uburyo bwo gucunga umubare w’inzovu.”

Mu itangazo ZimParks yasohoye ku wa Kabiri, yagize iti: “Uyu mubare twemerewe kwica wateguwe hagamijwe kugabanya umubare w’inzovu uri kurenga ubushobozi bw’ibidukikije. Ubu twiteze gutangira n’inzovu 50.”

Ubushakashatsi bwo mu kirere bwakozwe mu 2024 bwagaragaje ko muri Save Valley Conservancy habarirwa inzovu 2,550, nyamara ubushobozi bwaho bwo kwakira izo nzovu ntiburenga 800.

Mu myaka itanu ishize, iki kigo cyimuriye izindi nzovu 200 mu bindi bice bya Zimbabwe, ariko ubu bavuga ko nta handi hantu hasigaye hari ubushobozi bwo kwakira izo nzovu.

Umuvugizi wa ZimParks, Tinashe Farawo yabwiye ABC News ko iki gikorwa kitagomba kwitiranywa no “kwica” kuko “kwica bivuga kurimbura itsinda ryose ry’inzovu ku bwinshi, ariko ubu si byo bigiye gukorwa.”

Yongeyeho ko inyama z’inzovu zizahabwa abaturage bo mu gace ka Save Valley Conservancy, mu gihe amahembe yazo azaba ari umutungo wa Leta, azagumishwa mu bubiko bwa ZimParks nk’uko amategeko mpuzamahanga abibuza ku yacuruza.

Abayobozi ba Save Valley Conservancy batangaje ko iyi gahunda izakorwa gahoro gahoro, igamije no kwiga ku mbogamizi zishobora kuzagaragara mu kuyishyira mu bikorwa. Bavuze ko mbere yo kwica izindi nzovu bazabanza kugerageza kuzishakira ahandi hashoboka.

Zimbabwe ni igihugu cya kabiri gifite umubare munini w’inzovu ku isi nyuma ya Botswana.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *