Inkongi y’umuriro yatangiriye ku munara wa Kennedy muri Liège ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro kuva ku wa mbere kugeza ku wa kabiri,ihitana Umuntu umwe , abandi 14 bajyanwa mu bitaro.
Iyo nkongi y’umuriro yateje abaturage benshi kuva mu byabo, mu isuzuma rya mbere ryabaye, ryerekana umuntu umwe wahitanywe n’umuriro, mu gihe abantu cumi na bane bari mu bitaro ,mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenywe icyateje ibyo byago.
Inzu yibasiwe n’umuriro ifite amagorofa mirongo itatu n’abiri
Nk’uko Rtl info yabitangarijwe n’Umuyobozi w’akarere ka Liège Willy Demeyer. Aragira ati ” twahuye n’ingorane mu gihe cyo kuzimya umuriro,kuko wari mwinshi kuburyo abashinzwe kuwuzimya bageze mu igorofa rya makumyabiri babuze aho banyura ,bikaba ngombwa ko twitabaza kajugujugu ebyiri n’izindi ngazi ,imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa pompe ,kandi duhuruza abashinzwe kuzimya umuriro benshi.”
Mu buryo bugoranye ,ubutabazi buracyakomeje kugirango harokorwe abakiri muri iyo nyubako.
www.bwiza.com



