Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani

Umuhanzikazi Umuhire Solange wamamaye nka Liza Kamikazi yikomye abahanzi nyarwanda bakomeje gukora indirimbo yita ko zihamagarira abantu gukora ubusambanyi, avuga ko bari kwigira ibikoresho bya Satani batabizi.

Liza umaze kuba umubyeyi w’abana 3, avuga ko ibyo ari kubona mu muziki nyarwanda w’iki gihe abifata nk’ishyano igihugu cyagushije. Yagize ati: “Ni ishyano! Kubona umuntu akora indirimbo na we ubwe adashaka kumva, indirimbo atakwifuza ko umwana we yumva cyangwa areba, ni ibintu biteye isoni”.

Yakomeje avuga ko indirimbo zuzuye ibishegu abahanzi nyarwanda bari gukora, we azifata nk’intwaro ikomeye Satani akomeje gukoresha ngo yoreke Isi kuko indirimbo itanga ubutumwa bugera kure, haba ku muntu wifuza kuyumva n’utabyifuza. Ati: “Izo ndirimbo nta hantu wazihungira, urafungura radiyo ukayisangaho, wakwinjira mu modoka ugasanga ni yo bari gucuranga ndetse no kuri televiziyo bikaba uko”.

Agaruka ku rugendo rwe rwo kureka umuziki uririmba urukundo akakira agakiza, Liza yashimagije umuhanzi Bull Dogg uherutse gutangaza ko na we yahindutse, avuga ko ari insinzi ikomeye cyane ivugabutumwa rigezeho. Yagize ati: “Biranshimishije cyane ndetse iyo bitaba ibihe bya coronavirus, nakabaye nkoresha igitaramo cyo gushima ku bwa Bull Dogg. Ni insinzi ihambaye ivugabutumwa rigezeho, kubona Bull Dogg yakira agakiza”.

Kuri ubu, Liza Kamikazi abana n’umugabo we w’umuzungu, David Wald, bashyingiranwe muri Mutarama 2012, bakaba bafitanye abana batatu harimo uwitwa King Sheja na Juru.

Liza Kamikazi kuri ubu uri gukora indirimbo zisingiza Imana, yamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo n’izivuga ku bundi buzima nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye na The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.

Indirimbo nshya ya Liza iheruka ni iyitwa “Yesu Wanjye” yasohoye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikaba yarabanjirijwe n’iyitwa “Pale”, iri mu rurimi rw’Igiswayire n’Ikinyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Izo nizo zicuruza ahubwo nibakomerezaho kuko gospel zirahari ugashaka kuzumva azumve gospel

  2. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Izo nizo zicuruza ahubwo nibakomerezaho kuko gospel zirahari ugashaka kuzumva azumve gospel

  3. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    liza uvuze ukuri pe. igitangaje ni uko nta dini na rimwe rirwanya ziriya ndirimbo kandi mu nyigisho zabo higishwa ko ubusambanyi ari bubu byagera ku basiramu ho bigakomera kuko bibujijwe gukora ibikorwa byegera ubusambanyi.

  4. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    liza uvuze ukuri pe. igitangaje ni uko nta dini na rimwe rirwanya ziriya ndirimbo kandi mu nyigisho zabo higishwa ko ubusambanyi ari bubu byagera ku basiramu ho bigakomera kuko bibujijwe gukora ibikorwa byegera ubusambanyi.

  5. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Ibyo Liza avuga nibyo 100% kuko indirimbo zirimo gusohoka ziteye isoni rwose ni ubusambanyi n’ibiyobyabwenge gusa, nibaza ejo hazaza h’urubyiruko rwumva izi ndirimbo bikantera kwibaza byinshi!!

  6. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Ibyo Liza avuga nibyo 100% kuko indirimbo zirimo gusohoka ziteye isoni rwose ni ubusambanyi n’ibiyobyabwenge gusa, nibaza ejo hazaza h’urubyiruko rwumva izi ndirimbo bikantera kwibaza byinshi!!

  7. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Liza Yesu aguhe umugisha nubwo abantu bakabije ingeso zikangurira abantu gukora ibyaha ariko Yesu yaranesheje kdi ntazongera kwitangira abanyabyaha ahubwo azagaruka aje guhemba abakiranutse no guhana abanze kuva mubyaha(Luka 25,31……)

  8. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Liza Yesu aguhe umugisha nubwo abantu bakabije ingeso zikangurira abantu gukora ibyaha ariko Yesu yaranesheje kdi ntazongera kwitangira abanyabyaha ahubwo azagaruka aje guhemba abakiranutse no guhana abanze kuva mubyaha(Luka 25,31……)

  9. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Liza Yesu aguhe umugisha nubwo abantu bashishikariza abandi gukora ibyaha Yesu ntazongera kubambirwa abanyabyaha ahubwo azaza guhemba abakoze neza no guhana abanze gukizwa(Matayo 25,31…)

  10. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Liza Yesu aguhe umugisha nubwo abantu bashishikariza abandi gukora ibyaha Yesu ntazongera kubambirwa abanyabyaha ahubwo azaza guhemba abakoze neza no guhana abanze gukizwa(Matayo 25,31…)

  11. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Nanjye mbabazwa n’abana bacu bakurira muri urwo rukozasoni! Shitani iranze iratwigaruriye!!

  12. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Nanjye mbabazwa n’abana bacu bakurira muri urwo rukozasoni! Shitani iranze iratwigaruriye!!

  13. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Nanjye mbabazwa n’abana bacu bakurira muri urwo rukozasoni! Shitani iranze iratwigaruriye!!

  14. Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
    Nanjye mbabazwa n’abana bacu bakurira muri urwo rukozasoni! Shitani iranze iratwigaruriye!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *