Umusore witwa Kibisu w’umukanishi w’imyaka 23, wafashe ku ngufu ndetse akica umugandekazi wabaga mu Bwongereza wari umunyamategeko witwa Elisabeth Nnyanzi w’imyaka 31, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27. Nyakwigendera akaba yaranizwe kugeza apfuye mu mwaka ushize nyuma yo kwanga kuryamana na Kibisu .
Ibi bikaba byarabereye iwabo wa nyakwigendera ahitwa Harrow, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa London.
Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko uyu musore wakanikaga imodoka za BMW yateye uyu mugandekazi wari wararangirije muri Imperial College ndetse akaba yarakoreraga cabinet y’abavoka yo mu mujyi wa London yitwa Herbert Smith Freehills, arangije ajya ku kazi, nyuma aza kubwira abapolisi ko hari umuntu winjiye mu nzu.
Uyu musore yasutse amarira ubwo umushinjacyaha Mark Heywood yavugaga ukuntu Kibisu yasubiye mu rugo kuwa 14 Kanama nyuma y’uko umukobwa bari kumwe mu munsi mukuru yangiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ngo Kibisu yasubiye mu rugo aho yabanaga n’inshuti za hafi z’umuryango, nyuma y’uko yasaga nk’uwari waraye hanze.
Mu kugera mu rugo nibwo uyu musore yadukiriye Elisabeth Nnyanzi wo mu muryango wari waramuhaye icumbi, icyo gihe ngo wari uri mu rugo wenyine aryamye mu cyumba cye, amusambanya ku ngufu arangije aramuniga kugeza apfuye.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko nyina wa nyakwigendera, Coreen na nyina w’uwamwishe, bari inshuti kuva bakiri mu myaka 20, umubano wabo ukaba wari umaze igihe kandi umeze neza. Uyu musore rero wishe akaba yari yarahawe icumbi mu muryango wa nyakwigendera, aho yari amaze amezi ngo hafi 9 ariho aba.
Icyo gihe ngo se wa nyakwigendera yabaga muri Uganda, mu gihe abavandimwe be babiri nabo b’abakobwa, Antonia na Cressida nabo babaga ahandi hantu bikaba ngombwa ko Kibisu aza kubana na nyakwigendera nk’umushyitsi ariko uzamara igihe.
Nyuma yo kwivugana nyakwigendera, hari kuwa 15 Kanama nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Kibisu yahamagaye polisi ayibwira ko Nnyanzi yatewe n’umuntu winjiye mu nzu ku ngufu.
Kibisu ubwo ngo yakoze ku buryo bizagaragara ko umuryango wabanje kwicwa, ndetse anoherereza ubutumwa (sms) nyakwigendera agerageza kujijisha no kwikuraho icyaha. Nyuma nibwo nyakwigendera yasanzwe mu buriri bigaragara ko yanizwe akabura umwuka.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta bucuti budasanzwe bwari hagati ya nyakwigendera n’uwamuhitanye kuko yamufataga nka mubyara we muto, kandi akaba yari umuntu ugira umutima mwiza wita ku bantu wamaraga igihe cye kinini afasha abandi.
Ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umukobwa wabo, aho bavuga ko batiyumvisha ukuntu Kibisu yabahindutse bari baramuhaye icumbi ari nyina umusabiye, bakamufasha igihe yari abikeneye kuko atagiraga aho aba.
Uyu musore nyuma yo gusomerwa amabi yose yakoze ahanini yatewe no kuba muri uwo munsi mukuru yari yagiyemo mbere y’uko yica nyakwigendera yari yatahanye umujinya yanasinze, yemeye icyaha asaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera awubwira ko ntacyo yakora ngo agarure umukobwa wabo, ariko ntibyabuza urukiko kumukatira imyaka 27 y’igifungo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



