920538_0.png

Loni ntigikomeje iperereza ku byaha byakorewe mu burasirazuba bwa RDC kubera amikoro

Komisiyo yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo ikore iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibyaha by’intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntishobora gukomeza akazi kubera ikibazo cy’amafaranga yo gukoresha mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu by’Umuryango w’Abibumbye (OHCHR), nk’uko bigaragara mu ibaruwa iherutse kubonwa na Reuters.

OHCHR ifite ikibazo gikomeye cy’amafaranga cyatewe n’ibihugu bimwe na bimwe byananiwe kwishyura neza imisanzu yabyo, hiyongereyeho igabanuka rikomeye ry’inkunga yatangwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Muri Gashyantare, inama idasanzwe y’Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu i Geneve yemeye gushyiraho ubutumwa bwo gushakisha amakuru na komisiyo ishinzwe iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakorewe muri Kivu y’Amajyaruguru na kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Alex El Jundi, ukuriye ishami rishinzwe gutera inkunga iperereza muri OHCHR, yabwiye inama idasanzwe n’abagize akanama ko ibi bibabaje ukurikije ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze birimo ubwicanyi  n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hamwe n’andi makosa.

Yavuze ko byinshi muri ibyo byaha bishobora kuba ibyaha by’intambara.

Komisiyo ishinzwe iperereza (COI) ishobora gutanga ibimenyetso bishobora gukoreshwa mu iperereza ry’ibanze n’inkiko nk’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

El Jundi yavuze ko amafaranga ibiro byari byarazigamye yashize nyuma yo gutanga miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika kugira ngo hatangire ubutumwa bwo gushakisha ukuri, ariko nta bushobozi bwo gutangiza imirimo ya Komisiyo y’Iperereza. Iyi komisiyo ikeneye agera kuri miliyoni 3.9 z’amadolari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *