InShot_20250924_113433126

Lorenzo yasabye ubwishingize muri RIB nyuma y’uko Super Manager amwise umutinganyi

Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura yasabye ubufasha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko mu kiganiro cyaciye kuri shene ya YouTube, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, amuvuzeho amagambo afatwa nk’ateye ubwoba kandi yuzuyemo ivangura.

Mu mashusho y’iki kiganiro yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Super Manager yumvikana ashinja Lorenzo ibikorwa byo kuba umutinganyi, amushinja no kuba “umwaku”, ndetse agasaba ko afatwa agafungwa, akanavugwaho “kwicwa”, ibintu byafashwe n’abatari bake nk’ibishobora guteza urwango n’ihohoterwa.

Super Manager yagize ati: “Umuntu barakwirukanye kuri Radio 10, barakwirukanye kuri Radio Rwanda. Biranzwi, biravugwa ko uri umutinganyi waranavunitse ugendera ku mbago. Ahantu hava amazirantoki wowe bahashyira iki? […] Uwo ni umwaku, bariya ni abantu dukwiriye gufata tugafunga tukanica ahubwo…”

Aya magambo yakurikiwe n’ubutumwa Lorenzo Musangamfura yanyujije kuri konti ye ya X (Twitter), asaba inzego z’umutekano kumwumva no kumuha uburinzi bw’ibanze, avuga ko atagifite amahoro kubera ibivugwa kuri we mu ruhame.

Mu butumwa bwe, Lorenzo yagaragaje impungenge afite, agira ati: “Uyu mugabo aransabira kwicwa kuko nakoze iki? Aransabira kwicwa ngo ndatingana, natinganye na we ryari? Aravuga ko ntakwiye gukorera mu Rwanda kuko ngo narwirukanwemo… nirukanwe na nde?”

Yakomeje asaba RIB n’izindi nzego z’ubutabera n’umutekano kumufasha kugira ngo abashe kugenda mu gihugu cye nta bwoba: “Nubwo amagare ariyo duhugiyeho, wenda nkaba ntari bushobore kubageraho imbonankubone, mwamfasha mukampa uburenganzira bwo kugenda nemye, ntafite ubwoba bwo kwicwa n’abo uyu muntu ampururiza?”

Kugeza ubu, RIB ntiratangaza ku mugaragaro niba yatangiye iperereza kuri aya magambo ya Super Manager cyangwa niba Lorenzo yagejeje ikirego cye ku rwego rubishinzwe. Gusa, mu bihe byashize, RIB yakunze kwihanangiriza abantu batangaza amagambo ahembera urwango cyangwa ateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *