56172hr_

Lourenço yashimangiye ko FDLR ari izingiro ry’umutekano muke wo muri RDC

Perezida João Lourenço wa Angola, yatangaje ko yizeye ko irandura “ry’ibyago by’ubuzima bikomeje kubangamira RDC n’u Rwanda” rizafungura inzira igana ku mahoro akomeye kandi arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

Lourenço yabigarutseho mu ijambo aheruka kugeza ku banya-Angola abagaragariza uko igihugu cyabo cyifashe muri iki gihe.

Muri iri jambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, Perezida Lourenço muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yanakomoje kuri RDC baturanye, agaragaza ko kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bw’iki gihugu hakenewe ko umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda usenywa, hanyuma u Rwanda na rwo rukavanaho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.

Yagize ati: “Twemera ko ari ingenzi ko impande zombi zigaragaza ubutwari mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bibiri by’ingenzi bishobora gukuraho ibyago byitwa ‘iby’ubuzima’ biri hagati y’impande zombi. Gucyura ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo, kurandura neza Ingabo za FDLR bikozwe n’ubuyobozi bwa Congo, no gushyiraho ibiganiro hagati y’abaturage ba Congo ubwabo, ibi byose bifatwa nk’ibintu by’ingenzi cyane mu kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu cy’inshuti gikomeje guhura n’ibibazo”.

Izi ngingo zombi Lourenço yagarutseho zinakubiye mu masezerano y’amahoro Kinshasa na Kigali basinyanye ku wa 27 Kamena uyu mwaka.

Muri uku kwezi k’Ukwakira ni bwo ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR byagombaga gutangira, hanyuma u Rwanda na rwo rukaboneraho kuzavanaho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.

Igisirikare cya RDC (FARDC) giheruka gusaba abarwanyi ba FDLR bari muri RDC kwishyikiriza inzego z’ubuyobozi bwa kiriya gihugu cyo kimwe n’ingabo za MONUSCO, gusa ntibizwi niba abo barwanyi barubahirije ayo mabwiriza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *