Lt Gén. Adolphe Nshimirimana yishwe ngo yari ageze aho kwitwa akamana gato i Burundi

Ubwo Gen. Adolphe Nshimiyimana yashyingurwaga mu cyubahiro mu gace yari atuyemo ka Kamenge i Burundi, abaturage bamuvuze ibigwi ndetse ko akwiye gukorerwa ikibumbano.
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko babuze umuntu w’ingirakamaro mu bijyanye n’ubukungu, abandi bavuga ko yari inkingi ikomeye y’igisirikare cy’u Burundi ndetse ko yari afatiye runini Perezida Nkurunziza.
Adolphe
Ikinyamakuru RPA (Radio Burundi Africain) ubwo cyaganiraga na Claude Nganahe umuyobozi w’agace ka Kavumu mu Kamenge; yatangaje ko Gen Adolphe ntacyo babona bamugereranya nacyo kubera ibikorwa by’intashyikirwa yabagejejeho.
Ati: “ le général nk’uko twamwitaga, yakoze ibikorwa byiza by’iterambere muri aka gace, yatwubakiye ibitaro bikuru ku buryo abakene, abakire, abaciriritse,…twese twavurwaga nk’aho ari ku buntu”.
Ibyatangajwe na Claude byongeye gushimangirwa na Ambassadeur Salvator Ntahomenyereye ko Adolphe yari inkingi ikomeye mu gisirikare cy’u Burundi.
Yagize ati : “yari indwanyi nziza, nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye yahise adushyira ku murongo hano mu Kamenge, Yagiye aturwanaho aho rukomeye, mu nkambi yari azi kuyobora neza ingabo”.
Yakomeje avuga ko ubutwari yagiye agaragaza mu gisirikare, aribwo bwamuzamuye agirirwa ikizere kugera aho agirwa umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu ku ipeti rya Lieutenant général.
Mu ishyingurwa rya Gen Adolphe benshi batunguwe no kuba Perezida Nkurunziza n’umuryango we ndetse n’abandi ba hafi muri perezidansi bataragaragaye muri uwo muhango mu gihe byari bizwi ko bari inshuti magara kuva kera na Perezida.
Nyuma y’iraswa rya Gen Adolphe, Perezida yatangaje agahinda igihugu gisigaranye nyuma yo kubura uwo bita ingirakamaro, akaba yarahise anatanga icyumweru kimwe cyo kuba hamenyekanye uwamwishe; ibyumweru birenga 3 bimaze kwihirika abamurashe batarashyirwa ahagaragara.
Lt Gen Nshimiyimana yishwe arashwe ku wa 2 Kanama mu masaha ya saa mbiri n’igice (8:30) hamwe n’abamurindaga, yashyinguwe mu Kamenge iruhande y’akabari ke kazwi ku izina rya (Snack Bar Hôtel IWABO W’ABANTU).
Lt Gen Adolphe yavutse ku wa 12 Nzeri 964, yafatwaga nk’umuntu w’intwari ndetse wari n’igihangage mu ishyaka CNDD FDD ubu riri ku butegetsi i Burundi rihagarariwe na Perezida Petero Nkurunziza.
Mu gihe iby’urupfu rwa Gen Adolphe bikiri urujijo, yashyinguwe hagati y’abasirikare 2 bari bamurinze ubwo yaterwaga igisasu mu Kamenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *