Lt.Gen.Muhoozi wizihiza isabukuru y’imyaka 45 yifurijwe kuramba

Umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, yifurijwe kuramba n’abafana batandukanye bamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko.

Muhoozi Kainerugaba, yavutse ku wa 24 Mata 1974, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko.

Muhoozi ni umusirikare wa Uganda, ufite ipeti rya Liyetona jenerali by’umwihariko agashimwa ku bw’imyitwarire ye benshi bagiye bavuga ko ari myiza babicishije kuri twitter, akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 112, banamwifuriza isabukuru nziza no kuramba.

Tujunwe Henry yagize ati“Isabukuru nziza Kainerugaba, nkwifurije indi myaka myinshi imbere”. Uwitwa Gal we ati “Nkunda uburyo ucisha make kurusha izindi mbaraga waba ufite, uri ikitegererezo kuri benshi kandi nkwifurije isabkuru nziza”.

Musinguzi we anamwifuriza kuzabaho kugeza abonye n’abazakomoka ku bana be, ati “Isabukuru nziza Gen Muhooozi, ndakwifuriza ibyiza n’ubuzima bw’igihe kirekire buhwanye n’ibihumbi bya buji. Uzabeho kugeza igihe uzabonera abuzukuru”.

Kimwe n’abandi bafana, bakomeza kugaragariza uyu musirikare urukundo bamufitiye, bamushimira uruhare rwe mu kubaka igihugu by’umwihariko ko ari amahirwe kuri bo kuba bamufite nk’umusirikare ufite ipeti rya Liyetona jenerali ku myaka ye 45.

Ku wa 8 Gashyantare 2019, nibwo Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga z’iki gihugu (UPDF) yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye b’abofisiye, barimo n’uyu muhungu we, Muhoozi wari umaze imyaka itatu ku ipeti rya General Major.

Lt Gen. Muhoozi afite umugore n’abana.
 
Charlotte Nankunda Kutesa, bashakanye mu 1999. Ni umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba ari na we mfura ye. Mu buyobozi bwa Uganda, Lt. Gen Muhoozi ni umujyanama wa se muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *