G7Kz9PIWEAEswOD

Lubero: Igitero cy’abantu batamenyekanye cyahitanye abawazalendo 3

Mu Mudugudu wa Liboyo, uherereye muri Teritwari ya Lubero, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibirindiro by’inyeshyamba za Wazalendo kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza byagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ngo batamenyekanye, batatu muri wazalendo bahasiga ubuzima.

“Abantu batatu bo mu mutwe wa UPLC bishwe imbunda 3 za AK-47 zijyanwa n’abateye, umwirondoro wabo utaramenyekana,” uyu ni umwe mu bahaye amakuru Kivu Morning Post utifuje ko amazina ye atangazwa.

Itangazo ry’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwe wa UPLC, ryashyizweho umukono na John Mangaiko, ryo rivuga ko hapfuye umuntu umwe ndetse ibirindiro byabo bigatwikwa.

Iryo tangazo riti: “ Umwe mu bantu bacu ba UPLC yishwe inkambi yabo iratwikwa,”

Amakuru aturuka aho hantu avuga ko abateye bakomeje kugenzura ibirindiro by’abarwanyi ba UPLC mu Mudugudu wa Liboyo. Ibi ngo byateye abaturage guhunga ku bwinshi berekeza Pawanza na Kambau bakeka ko itekanye.

Axe ya Njiapanda-Liboyo na Kambau ubu ni yo nzira yonyine iri kunyuramo ibiribwa, igaburira ibice bya Manguredjipa na Njiapanda n’imiryango myinshi yahunze iherereye mu Mujyi wa Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *