Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 28 Kamena, imirwano yongeye kuba, hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Congo na Uganda (FARDC-UPDF) n’itsinda rya Mai-Mai mu Mujyi wa Muhola muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru).
Ingabo z’ibihugu byombi zirimo kugerageza kwirukana izi nyeshyamba muri kariya gace, aho zishinjwa guhohotera abasivili.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo ibintu ntibirasobanuka neza. Abaturage benshi bahunze ako gace bashaka ubuhungiro ahantu hafite umutekano.
Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo za Congo (FARDC) na Uganda (UPDF) zongeye gutera ibisasu mu midugudu ya Vulinda na Ngovole zerekeza ku musozi wa Muhola, hagamijwe gusenya inkambi za Mai-Mai.
Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe kurengera abaturage avuga ko amakimbirane hagati y’impande zombi yatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo bahungira muri Centre ya Mambira, Muhangi, na Vusamba, ndetse na kure za Butembo.
Avugana na Radio Okapi, Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero yanze kwemeza ko iyi mirwano yongeye kubura.
Ku wa Kane, itariki ya 26 Kamena, iri huriro ry’Ingabo za Uganda na Congo zagabye igitero ku mutwe wa Mai-Mai ukorera ku musozi wa Muhola no ku muhanda wa Byambwe – Masingi.
Kuva icyo gihe, bivugwa ko imidugudu myinshi yashizemo abantu.
Iki kibazo ngo cyateje ingaruka ku biciro by’ibiribwa ku masoko yo muri ako karere, cyane cyane mu Mujyi wa Butembo, ubona ibiribwa bivuye mu karere k’imirwano.




