Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 31 Ukuboza 2025, abasirikare umunani mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo umuliyetona koloneli na majoro, bitabye Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru, muri Lubero-centre bakurikiranweho ubwicanyi.
Uru rubanza rufatwa mu rwego rwo kwigisha, rukomoka ku iyicwa ry’undi musirikare wa FARDC. Uyu avugwaho kunyanyagiza amasasu ashaka kugaragaza uburakari bwe kubera gutinza agahimbazamusyi ke, bifitanye isano na sisitemu ya “Banque Lambert”.
Kubera iyo mpamvu, abaregwa umunani bakurikiranweho “ubwicanyi, kurenga ku mabwiriza, kunyereza umutungo bwite, gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko na disipulini, no gutanga amakuru y’ibinyoma.”
Mu gihe iburanisha rikomeje, ubushinjacyaha bwasabye ibihano kuva ku mwaka umwe kugeza kuri makumyabiri.
Ubushinjacyaha kandi bwamaganye ibikorwa bya ‘Banque Lambert’, busanga bikomeza gushyira mu bukene abasirikare bari ku rugamba no kubaca intege zo gukomeza uwo mwuga, ndetse bikaba ari na byo bitera abantu gutoroka.




