Nyuma y’uruhererekane rw’amakimbirane,
kuva mu cyumweru gishize, umwuka mubi wagiye wiyongera hagati ya Kiliziya Gatolika ya Lubumbashi n’Akarere ka 22 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.
Ku ikubitiro hari ibintu bibiri byabaye. Ubwa mbere, gushimuta kuwa Gatanu ushize umunyeshuri wa Seminari kw’itsinda ry’abasirikare. Hanyuma, kubuzwa na Komanda w’Akarere ka 22 ka Gisirikare kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristo Umwami mu kigo cya gisirikare.
Kiliziya Gatolika iramagana ibyo isobanura ko ari ugukoresha ububasha mu buryo butemewe, mu gihe ku ruhande rw’ingabo, bemeza ko nta makimbirane hagati y’izo nzego zombi.
Kuri Arkiyepiskopi wa Lubumbashi na Perezida wa Cenco, ibyo bintu bihishe ikibazo gikomeye: amakimbirane ashingiye ku butaka hagati ya Kiliziya Gatolika n’abanyapolitiki benshi, abapolisi n’abasirikare. Arashinja aba kwigarurira ubutaka bwa Seminari Nkuru ya Saint-Paul, nubwo hari urubanza rwaciwe Kiliziya yatsinze.
Musenyeri Fulgence Muteba yamaganye ibikorwa by’iterabwoba, ati: “Hariho umurongo utagomba kurenga kubera ko Itorero na Leta ari inzego ebyiri zitandukanye kandi buri rwego rwigenga rwose. Kuri njye, biragaragara neza ko hari isano hagati y’uburyo iki kibazo kirimo gukemurwa n’iri tegeko ritemewe General Eddy Kapend yatanze. ?
Ku bijyanye n’ishimutwa ry’umuseminari, iperereza rirakomeje nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga. Urukiko rwa gisirikare rwatangije urubanza kandi hari hateganijwe kongera kubaka ibimenyetso kuri uyu wa Gatatu.
Ku ruhande rwa FARDC, Umuvugizi w’Akarere ka 22 ka gisirikare yemeza ko nta mpagarara ziri hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igisirikare. Ku bijyanye no kubuza misa yo ku cyumweru, yashimangiye icyemezo cya Gen. Eddy Kapend kubera impamvu z’umutekano, yemeza ko uyu yashohoje inshingano ze gusa.



