Lutundula yagereranyije ingabo zikorera muri RDC n’abatetsi benshi babishya isosi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko ingabo zikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo zabaye nyinshi nk’abatetsi benshi babishya isosi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lutundula yarondoye ingabo zikorera muri iki gice cya RDC, yongeraho n’imiryango ihakorera, agaragaza ko ubwinshi bwazo butuma zidatanga umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Mufite ingabo za Kenya, iz’u Burundi, iza Uganda, iza MONUSCO, ingabo zacu, yewe na SADC irateganya kohereza abasirikare. Mu rwego rwa politiki na dipolomasi, mufite ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Abibumbye…Abatetsi benshi babishya isosi cyane mu gihe utamenya uwakoze iki cyangwa utagikoze.”

Lutundula yatangaje ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC byihutirwa, by’umwihariko muri iki gihe Abanyekongo bitegura amatora rusange. Ngo mu gihe bimeze bityo, hazabaho guhuza ibikorwa by’izi ngabo kugira ngo zitange umusaruro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *