chapter_3_unlocked_legally_married_to_my_bestfriend_heaven__african_-_kingpanda_photogra_1_-db976

Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko 

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Bombi batangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026.

Uyu muhango wabaye nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira hari habaye igikorwa cyo kwambika impeta no kwiyemeza kubana akaramata.

Mbere yo gukundana na Christian Irenge, Lynda Priya yari yarigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime Zaba Missedcall, bakaza gutandukana mu 2022.

Uretse kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda Priya ni n’umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *