Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, zahanuye indi drone y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23 avuga ko iyi drone yo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 RDC yaguze mu Bushinwa yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi ikajya kurasa mu bice bya Luvungi, Katogota na Kamanyola, mbere yo guhanurwa n’ingabo z’uriya mutwe zo mu mutwe ushinzwe guhanura indege z’intambara.
Iyi drone ibaye iya kane y’Igisirikare cya RDC ihanuwe na AFC/M23, nyuma y’indi yo mu bwoko bwa CH-4 ingabo za AFC/M23 zahanuriye hejuru y’umusozi wa Ngombo, ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza.
Mu kwezi gushize kandi AFC/M23 yahanuye drone ebyiri zo mu bwoko bwa CH-4, zirimo imwe yahanuriwe mu gace ka Nzibira ndetse n’indi yahanuriwe muri Masisi.
Kuri ubu imirwano ikomeye igeze ku munsi wa Kane muri aya masaha iracyakomeje mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 ihanganiye n’ingabo zirimo FARDC n’iz’u Burundi.




