20250901_170805

M23 yahaye Tshisekedi gasopo

Umutwe wa AFC/M23 wahaye gasopo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje kuba akomeje kuba ikibazo kuri kiriya gihugu.

AFC/M23 yaburiye Tshisekedi kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, mu kiganiro umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa umwungirijr bagiranye n’itangazamakuru, i Goma.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Tshisekedi abwiye abayoboke b’ihuriro Union Sacrée de la Nation ko agomba gukomeza kurwana kugeza ku mbaraga ze za nyuma.

Perezida Félix Tshisekedi kandi yongeye gushimangira ko adateze kuganira na AFC/M23 yashinje gukorera mu kwaha kw’ibihugu bituranye na RDC; n’umwe uriya mutwe n’ubutegetsi bwe bamaze igihe baganirira i Doha muri Qatar.

Nangaa yabwiye itangazamakuru ko AFC/M23 ishaka ibiganiro; gusa Tshisekedi akaba akomeje kubitambamira binyuze mu kwanga kurekura imfungwa 700 z’uriya mutwe ubutegetsi bwe afunze.

Yavuze kandi ko Perezida wa RDC bigaragara ko adashaka amahoro; kuko akomeje kwica agahenge ku mirongo yose y’urugamba.

Yavuze ko nko mu misozi ikikije Umujyi wa Uvira hari ingabo zibarirwa mu 12,000 za Leta, zirimo, FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure.

Umukuru wa AFC/M23 icyakora yateguje ko uriya mutwe witeguye “gucecekeshereza ikibi ku isoko yacyo”; unaha gasopo Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera icyo wise “indimi ebyiri ze”.

Nangaa yashimangiye ko “Tshisekedi niba adashaka kuganira, twebwe abanye-Congo tuzaganira adahari kubera ko ari we kibazo”.

Yunzemo ko mu byo bagomba gushyiraho iherezo kandi harimo “ubutekamutwe bwa Tshisekedi” ahamya ko na we bwigeze kumugiraho ingaruka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *