20260204_083002

M23 yashenye ikigo FARDC yagabiragamo ibitero bya drone

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usenya ikigo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifashishaga mu kugaba ibitero bya za drone.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone.

Leta ya RDC biciye mu buyobozi bw’intara ya Tshopo, yatangaje ko ingabo za kiriya gihugu zashoboye guhanura “drone umunani z’ubwiyahuzi”, mbere y’uko zirasa kuri kiriya kibuga.

Kinshasa yavuze ko nta muntu n’umwe waguye muri kiriya gitero cyangwa ngo hagire ibicyangirikiramo, ariko yashinje u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo bari inyuma yacyo.

Uyu mutwe mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uwuvugira, wemeje ko ari wo wagabye kiriya gitero ndetse ko washenye ikigo cyayoborerwagamo ibitero by’indege zitagira abapilote zizwi nka drone.

Yagize ati: “AFC/M23 iramenyesha rubanda ko hagati yo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama no ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, yashenye ikigo cyakorerwagamo ibitero bya drone mu kibuga cy’indege cya Kisangani.”

Yavuze ko icyo kigo cyifashishwaga “nk’icyanya cy’ibanze mu gutegura, guhuza ibikorwa no gushyira mu bikorwa ibitero byica byibasira abaturage b’abasivile, ndetse n’ibirindiro bya AFC/M23 biri mu duce twabohowe by’umwihariko muri Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Kalehe, Mwenga na Minembwe.”

AFC/M23 yavuze ko gusenya kiriya kigo byakurikiye amatangazo menshi yagiye isohora yamagana ubwicanyi ubutegetsi bwa Kinshasa bukorera abaturage, gusa bikarangira bubyimye amatwi.

Uyu mutwe wongeye gushimangira ko utazigera na rimwe urebera mu gihe abaturage bibasirwa, uburira Kinshasa ko “nikomeza gukora ibyo byaha, AFC/M23 izafata ingamba zo gusenya ikibi igisanze aho gituruka.”

Wasabye kandi Leta ya RDC gukora amahitamo hagati y’intambara n’amahoro, uti: “Nihitamo amahoro, igomba kubahiriza agahenge. Nihitamo intambara, izirengera ingaruka zose zayo.”

AFC/M23 yasabye kandi leta ya Congo Kinshasa kureka kugira abandi ishinja kiriya gitero, kuko ari yo yakigabye ndetse ikabikorera muri Kisangani ndetse y’ifashishije ibikoresho ingabo za RDC zataye ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu ubwo zahungaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *