70144

M23 yasubije uwavuze ko kuva Goma yafatwa na yo ibintu byazambye kurushaho

Umutwe wa M23 watangaje ko wamagana wivuye inyuma icyo wise amakuru y’ibihuha ari gutangazwa na Leta ya RDC n’inshuti zayo, avuga ko kuva wafata Goma muri Mutarama uyu mwaka, umutekano muri uriya mujyi warushijeho kuzamba.

Uyu mutwe wasubizaga Umujyanama Mukuru w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) ushinzwe kurinda abasivile, Williams Teohna.

Uyu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 22 Gicurasi 2025, yavuze ko “uko ibintu byifashe muri iki gihe i Goma ni nabi cyane kurusha mbere y’uko ibohorwa.”

M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyatangajwe n’uriya muyobozi wo muri MONUSCO bigamije “kubangamira ibiganiro bya Doha” uriya mutwe uri kugirana na Leta ya RDC, ndetse no “guhisha ibitero byagabwe n’ubutegetsi [bwa Kinshasa] mu bice bitandukanye birimo n’iby’inyuma y’imirongo yacu, nk’uko byahamijwe n’ibitero byo ku wa 11 no ku wa 12 Mata mu mujyi wa Goma.”

Kanyuka yavuze ko bitandukanye n’ibikomeje kuvugwa n’uruhande rwa Leta, mbere y’uko Goma ifatwa mu mpera za Mutarama uyu mwaka yari ikikijwe n’inkambi z’abavuye mu byabo zifashishwaga na Leta ya RDC nk’ingabo yo kuzikingira biciye mu kuzishingamo imbunda zirasa kure; ibyashyiraga ubuzima bw’abari barazihungiyemo mu kaga.

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi, ku mpamvu z’ubufasha bwacu, abantu bari barahunze bose bamaze gusubira mu midugudu yabo.”

M23 kandi ivuga ko mbere y’uko ibohora Goma uyu mujyi wari warahindutse indiri y’ibihumbi by’abitwaje intwaro, baba abasirikare ndetse n’abasivile.

Ku bw’uyu mutwe, ngo Goma yari yarahindutse “ubuhungiro bw’urupfu, inshamake y’ubwicanyi [bwakorwaga] ku manywa y’ihangu, ihohoterwa rikorerwa abagore, guta muri yombi abantu mu buryo butemewe n’amategeko hagendewe kuko basa, imvugo z’urwango, ibitero bishingiye ku moko, aharirwa inyama z’abantu ku karubanda ndetse no guha intwaro abasivile ku bwinshi.”

Kanyuka avuga ko ikibabaje Williams nta na rimwe yigeze yamagana na rimwe biriya byaha byakorwaga MONUSCO irebera.

Yavuze ko M23 igifata uriya mujyi yashyize iherezo kuri biriya byaha, igarura iyubahirizwa ry’amategeko; ku buryo umujyi wongeye kuzuka.

Yunzemo ati: “Ubuzima bwongeye kugaruka uko bisanzwe. Kuri ubu turi gukora ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije gukusanya intwaro ubutegetsi bwakwirakwije mu baturage, cyangwa izo bwataye mu mujyi bwahindutse isoko y’ibikorwa bya kibandi.”

M23 yasabye Umuryango Mpuzamahanga kwamagana biriya binyoma, ahubwo ugafatanya na yo guharanira ko Goma yabona amahoro arambye, aho gukingira ikibaba abakomeje gushaka kudobya ibiganiro bya Doha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *