Ihuriro ry’ abasirikari ba Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatoraguye intwaro za gisirikari ziganjemo imbunda n’ ibisasu byari byarahishwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihishwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nkuko byatangajwe na Guverineri wungirije w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, washyizweho na AFC/M23 ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko igisirikare cyabo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo kirushyeho kubungabunga umutekano w’abaturage mu bice kigenzura.
Yagize ati: “Ingabo zacu zirakora uko zishoboye, kandi zigakorana umwete mu rwego rwo kugira ngo ziburizemo igishobora kugirira nabi abaturage.
Avuga ko izi ngabo zabo zatahuye intwaro, ziganjemo amasasu, ibibombe ndetse n’ibindi bikoresho byagisirikare bihitana ubuzima bw’abantu byari byarahishwe n’igisirikari cya Congo FARDC n’abambari babo.
Visi Guverineri Manzi Willy kandi yemeza ko ziriya ntwaro n’ibisasu byabonetse, byari bihishye ahantu hatuwe, bityo ko ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR na Wazalendo, byazihahishye mu rwego rwo kugira ngo zizabone uko zica abantu.
Yakomeje avuga ko ku bw’imbaraga z’igisirikare cya AFC/M23, ubuzima bw’abaturage bukomeje kurokorwa haboneka biriya bisasu byashoboraga kwangiza ubuzima bwabo, cyangwa se bikabuhitana.
Willy Manzi avuga ko aho kugira ngo ingabo za Leta zishyire imbere mu kubaka iterambere ry’abaturage, ahubwo ko ziharanira kwangiza no kurimbura abaturaage, kandi ko abo zirimbura n’abo ari Abanye-Congo nkazo.
Ashimangira ko AFC/M23 idashobora kwihanganira ko ibyo bintu bikomeza kubaho, ngo kuko yo iharanira gushyira ubuzima bw’abaturage imbere, mu kubarinda ndetse no kubaremera icyizere cy’ejo hazaza gishingiye ku mutekano usesuye.
Yasoje avuga ko AFC/M23 yubaka, kandi ko buri muturage uherereye mu bice igenzura, imubungabungira umutekano usesuye uko bwije n’uko bukeye.
Ibi bikoresho byatahuwe nyuma y’imirwano yasakiranyije igisirikari cya A FC/M23 na Wazalendo mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga iturutse muri Parike ya Virunga igaba ibitero mu duce twa Mugunga, Ndosho na Kyeshero two mu burengerazuba bwa Goma n’agace ka Rusayo ko muri Teritwari ya Nyiragongo.




