tananarivo-retire-la-nationalite-a-l-ex-president-andry-rajoelina-5817-1306984

Madagascar: Andry Rajoelina wahiritswe ku butegetsi yambuwe ubwenegihugu 

Leta ya Madagasikari yatangaje ko yambuye uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina ubwenegihugu bw’igihugu cye, nk’uko biteganywa n’iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.

Ni icyemezo gikomeye cyafashwe na leta ya Madagasikari ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, leta yatangaje ko uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar.

Iryo teka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse mu Ikinyamakuru cya Leta (Journal Officiel), kandi ryemejwe n’abegereye Minisitiri w’Intebe nk’uko bitangazwa na RFI. Ubu Rajoelina asigaranye gusa ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Amategeko agenga ubwenegihugu bwa Madagasikari kuva mu 1960, mu gice cya 3 cyayo cyerekeye “gutakaza cyangwa kwamburwa ubwenegihugu bwa Madagascar,” mu ngingo ya 42, avuga ko Umunyamadagasikari ufata ubundi bwenegihugu ku bushake bwe aba atakaje ubwenegihugu bwa Madagascar.

Byagaragajwe ko mu mwaka wa 2014, Rajoelina yasabye ubwenegihugu bw’u Bufaransa ku bushake bwe, binyuze mu iteka ryasinywe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa icyo gihe, Manuel Valls. Ariko yakomeje kubihisha imyaka hafi icumi, kugeza ubwo byamenyekanye muri Kamena 2023, amezi make mbere y’amatora ya Perezida.

Rajoelina yasobanuye icyo gihe ko yasabye ubwenegihugu bw’u Bufaransa kugira ngo abana be bashobore gukomeza amasomo yabo muri icyo gihugu, avuga ati: “Icyo cyangombwa ntigihindura amaraso andimo.”

Nyuma y’uko yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar, Andry Rajoelina ntashobora kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida ku kirwa cya Madagasikari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *