fvy613axoaa6jeq

Madamu wa Perezida Ndayishimiye ategerejwe mu nama ya Women Deliver i Kigali

Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho aza kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver).

Ni inama iri kubera i Kigali kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023.

Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yasohoye yemeje ko Angeline Ndayishimiye agera i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ni bwo bwa mbere aza kuba ageze mu Rwanda kuva mu myaka ibiri ishize ubwo umugabo we yatorerwaga kuba Perezida w’u Burundi.

Ni uruzinduko kandi agiye kugirira mu Rwanda nyuma mu gihe umubano warwo n’u Burundi ukomeje kujya mu buryo, nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire warazambye.

Inama ya WD2023 Angeline Ndayishimiye aza kwitabira, yitabiriwe n’abarenga 6,000 baturutse hirya no hino ku Isi.

Barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zishinzwe iterambere ry’uburinganire, imiryango itari iya leta, abaharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa n’abandi.

Abayobozi bitabiriye barimo Perezida Paul Kagame wayifunguye, Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos n’abandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *