Maj. Gen. (Rtd) Muheesi wa UPDF yatsinzwe urubanza na sosiyete y’Umuhinde

Maj. Gen. Geoffrey Muheesi, yatsinzwe mu rukiko na sosiyete y’Umuhinde, Damanico Properties Limited, mu rubanza ku butaka bunini mu Karere ka Kiboga, hagati muri Uganda .

Urukiko Rwisumbuye rwa Kampala ruherutse kwemeza ko umutungo ugizwe n’ubutaka buri mu gace Ka Kabulamulilo muri Kiboga ari uwa Damanico byemewe n’amategeko.

Icyemezo cyatanzwe n’Umucamanza Ssekaana Musa, cyaje nyuma y’intambara yamaze igihe kirekire mu rukiko mu rubanza Maj. Gen. Muheesi, yashinjwagamo kwinjira mu butaka butari ubwe.

Damanico Properties yatanze ikirego irega Muheesi, yemeza ko ifite uburenganzira ku butaka.

Isosiyete yavuze ko yaguze ubwo butaka mu 1998 na Khimchand K Shah Limited, yari yarabashije gusubirana ubwo butaka nyuma yo kwirukana Abanyaziya muri Uganda mu 1972.

Urega yasabye ko urukiko rutangaza ko Ari nyir’ubutaka, rugasohora icyemezo cyo kwirukana Muheesi mu butaka bwe, n’indishyi z’akababaro.

Mu gihe cy’iburanisha, Damanico Properties yatanze ibimenyetso bifatika, harimo n’ubuhamya bw’abatangabuhamya benshi, kugira ngo hemezwe ko ari ba nyir’ubutaka. Urukiko rwagaragaje ko uko urega yagize ubutaka byanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi byemewe n’ubuyobozi, hakurikijwe inzira zose zikenewe zo kubaruza umutungo.

Mu cyemezo cyarwo nk’uko tubikesha Chimpreports, urukiko rwashimangiye akamaro ko kwandikisha umutungo mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko bigaragarara mu itegeko rigenga ibyo kwandikisha umutungo, rigira riti: “Inkiko zose zigomba gufata icyemezo cy’ubutaka nk’ikimenyetso simusiga cyerekana ko umuntu ari nyir’ubutaka buvugwa.”

Iri hame ry’amategeko ryashimangiye ikirego cy’urega, rugaragaza ko Damanico Properties yujuje ibyangombwa byose byemewe n’amategeko kugirango yitwe nyir’ubutaka.

Uregwa, Maj.Gen. Muheesi, yamaganye urega avuga ko “yabonye uburenganzira ku butaka binyuze ku bantu bafite ibibanza bitandukanye bavugaga ko bamaze imyaka mirongo bahinga ubwo butaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *