Makanyaga yavuze ku burwayi bw’amayobera bwamwibasiye akabikwa ari muzima

Umuhanzi Makanyaga Abdul umenyerewe mu ndirimbo zo hambere yavuze ko byasabye ko kwa muganga bamuhisha abaje kumureba ngo kugirango hadakomeza gukwirakwira ibihuha ko yaba yitabye Imana.

Mu minsi ishize, nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu muhanzi yaba arembye bikomeye, ndetse bamwe batangira gukwirakwiza ibihuha ko uyu mugabo yaba yashizemo umwuka.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu ntangiro z’icyi cyumweru, yavuze ko ayo makuru akimara gukwirakwira byasabye ko ibitaro yari arwariyemo ko bamuhisha abaje kumusura bagirango barebe koko ko atapfuye.

Yagize ati”Umuryango wose warahuruye, inshuti bose barahuruye kugeza ubwo no kwa muganga bibaza ibyabaye ku buryo bamvanye aho nari ndwariye bakajya kumpisha ahandi hantu kugirango abantu babone uko bagabanuka.”

Intandaro y’ibi bihuha ngo ntazi aho bikomoka icyakora ngo atekereza ko ari ikinyamakuru bari baherukanye cyaba aricyo cyabikwirakwije.Avuga ko mu gihe abantu bakomezaga kumusura ari benshi abanza no kugira ubwoba ko wenda yaba agiye gupfa ariko nyuma yaje kumva akomeye.

Kugeza ubu atangaza ko kwa muganga bataramubwira icyo arwaye ariko mbere yo kujyayo yari yabanje kujya yihagarika amaraso ubwo yari yagiye gucuranga mu gisope gusa ngo yahise ajyanwa kwa muganga byihuse.

Akimara kuva mu bitaro nyuma yo koroherwa akaba ngo agiye gusubukura umuziki we nk’uko byahoze mbere y’uko ahura n’ubwo burwayi. Inkuru z’uko Makanyaga ari mu bitaro zatangiye kumenyekana mu Ukuboza 2022, aho uyu muhanzi yasubitse ibitaramo yari afite hanze ya Kigali.

Uyu mugabo yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *