Guverinoma ya Malawi yatangaje ko itari kubona bamwe mu Banyarwanda bagera kuri 55 u Rwanda rwayisabye ngo rubaburanishe ku byaha bya jenoside bakekwaho gukora mu mwaka w’1994 mbere yo guhunga.
Leta y’u Rwanda yahaye Malawi urutonde rw’aba bose yifuza ko boherezwa, nyuma y’umukwabu inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zikora mu mpunzi n’abimukira badafite ibyangombwa, kugira ngo basubizwe mu nkambi, abandi boherezwe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere muri Malawi ifite mu nshingano impunzi n’abimukira, Patrick Botha, yatangarije BBC Gahuza ko inzego z’iwabo zitari kubona bamwe mu bo u Rwanda rusaba, akaba akeka ko bihinduje amazina.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yasabye abagera kuri 55 bakekwaho ibyaha bakoreye iwabo. Ni ibyaha byambukiranya imipaka. [Ariko] Ku rutonde rwaturutse muri guverinoma y’u Rwanda, amwe mu mazina atari yo aba bantu bibarujeho ubwo basabaga kwinjira muri Malawi. Birashoboka ko habayeho igisa no guhindura amazina, kandi ibyo bidutera impungenge.”
Botha yasobanuye ko inzego z’ibihugu byombi zikorera hamwe iperereza kugira ngo zimenye niba hatarabayeho guhinduza amazina kandi ubwo rizaba ryapfundikiwe, ikizakurikiraho kizashingira ku mwanzuro uzafatwa.
Malawi imaze kohereza Umunyarwanda umwe ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Niyongira Théonetse wamenyekanye nka ‘Kanyoni’, wageze i Kigali tariki ya 11 Kamena 2023.




