Umugabo uzwi ku mazina y’umuhanuzi Stepherd Bishira wo mu gihugu cya Malawi, avuga ko isabune iriho ifoto ye agurisha ikiza ibyaha.
Abamamaza iyi sabune yiswe “Intare ya Yuda” bakangurira abantu kwivuruguta mu byaha ku manywa, hanyuma nijoro bakiyeza bakoresheje iyo sabune. Bati ” Isanzure mu byaha umunsi wose hanyuma wiyeze nijoro ukoresheje iyi sabune ya Bushiri (irindi zina ry’iriya sabune.).”
Itangazamakuru ryo muri Malawi ryavuze ko iyi sabune yuzuye imbaraga zidadanzwe igura akayabo k’amadorali 50 ya Amerika.
Cyakora cyo n’ubwo abamamaje iriya sabune bayigize igitangaza, rubanda rwo rusanga nta kindi uriya wiyita umuhanuzi agamije usibye kubasiga iheruheru abatwara amafaranga.
Bushiri iriya sabune yitiriwe abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yamaganye iriya sabune avuga ko itorero rye ritari kuyicuruza.
Yavuze ko abazanye ariya makuru bari baganiriye gusiganwa icyasha itorero rye rya Enlightened Christian Gathering Ministries.
Si ubwa mbere Bushiri yahura n’abamwibasira kuko mu minsi ishize hari ubwo yigeze gushinjwa na Terence Mukupe wahoze ari Minisitiri wungirije muri Zimbabwe kumuterera umugore inda.
Icyo gihe Bushiri yahakanye ibyo guhura n’umugore wa Terence, yemwe avuga ko nta n’ubutumwa bwanditse bigeze bohererezanya.
Bushiri ni umuvugabutumwa ukomeye muri Malawi ku buryo hari n’abakeka ko ari Umuhanzi w’Imana.



