Mali: Igitero ku kigo cya gisirikare cya MINUSMA cyahitanye abasirikare 3 ba Loni abandi barakomereka

Imibare ya nyuma y’abaguye mu gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ahitwa Kidal muri Mali iragaragaza ko hapfuye abasirikare 3 ba Loni abandi benshi bagakomereka.

Mbere gato hari hatangajwe ko hapfuye abasirikare 2 ba MINUSMA babiri harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Guinea.

140902-casques-bleus-tombouctou-mali-592x296

Iki gikorwa kikaba cyamaganwe n’umuyobozi wa MINUSCA, Mahamat Saleh Annadif wavuze ko kibangamiye ishyirwaho umukono ku masezerano y’amahoro muri Mali ryari riteganyijwe.

Ku itariki 05 Gashyantare, nabwo ikigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Tombouctou cyari cyagabweho igitero n’intagondwa z’Abayisilamu zitwaje ibirwanisho, kigambwa n’umutwe wa Aqmi. Icyo gihe umusirikare mukuru wa Mali yahasize ubuzima.

Nyuma y’iminsi 4, abasirikare bane ba Mali nabwo baturikanwe n’igisasu imodoka bari barimo yari iciyeho mu gace ka Mopti hafi y’umupaka wa Niger.

Iki gitero cya Kidal kandi nk’uko Jeune Afrique ivuga, kibaye mu gihe perezida w’u Budage, Joachim Gauck ateganya kugera mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, kuri uyu wa Gatanu, aho biteganywa ko ingabo z’u Budage 14 ziri muri MINUSMA zishobora kongerwa zikagera ku basirikare 650. Igihugu cy’u Budage kuri ubu akaba ari nacyo kiyoboye umugambi w’ibihugu by’u Burayi wo gutoza ingabo za Mali.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *