Manchester City yasanze PSG iwayo, iyihatsindira iturutse inyuma

Ikipe ya Manchester City yateye ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo kujya gutsindira PSG mu Bufaransa ibitego 2-1.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza wabereye ku kibuga cya Stade ya Parc des Princes.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye PSG iri imbere n’igitego 1-0 yatsindiwe na Marquinhos ku munota wa 15, ku mupira wari uturutse kuri koruneri ya Angel Di Maria.

Manchester City yarangije igice cya mbere iri hejuru gato ku bijyanye no gutindana umupira, gusa PSG iyirusha ibijyanye no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ni igice cyane cyahiriye abakinnyi nka Neymar, Mbappé na Di Maria bahaye akazi gakomeye Manchester City yasaga n’iyananiwe guhuza umukino isanzwe izwiho.

Bitandukanye n’igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Manchester City yagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru ya PSG mu mpande zose z’ikibuga.

Abakinnyi nka Neymar, Marco Veratti, Mbappé na Di Maria ntibigeze bagaragara mu minota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino.

Ni nyuma y’uko umutoza Pep Guardiola yari amaze kuvana mu kibuga Joao Cançelo agaha umwanya Alexandry Zichenko.

Nyuma yo gukomanga kenshi izamu rya PSG, Manchester City yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 64 ibifashijwemo na Kapiteni wayo Kevin De Bruyne.

Ni ku mupira uyu Mubiligi yasaga n’aho ahinduriye bagenzi we, yisanga winjiye mu nguni y’izamu rya Keylor Navas.

Manchester City yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 71 ibifashijwemo na Coup-Franc y’Umunya-Algeria Riyad Mahrez, nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri De Bruyne.

PSG yarangije umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine, nyuma y’uko umunya-Senegal Idrissa Gana Guèye yari amaze kwerekwa ikarita itukura azira gukandagira Ikary Gündogan wahise uvunika agasimburwa na Fernandinho.

Biteganyijwe ko amakipe yombi azaburira mu mukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ari na wo uzagena ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *