Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, yirukanye umunya-Portugal Rúben Amorim wari umutoza wayo mukuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo iriya kipe yafashe icyemezo cyo kwirukana uriya mutoza.
Amorim yirukanwe mu gihe mu ijoro ryacyeye Manchester United yari yaguye miswi na Leeds United igitego 1-1, ibyatumye umusaruro we ukomeza kuba mubi.
Uyu mutoza kandi yirukanwe mu gihe Sky Sports yaherukaga gutangaza ko umwuka wari utifashe neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Man United, ahanini bitewe n’uko akinisha ikipe.
Impande zombi kandi ngo ntizumvikanaga ku byerekeye kugura abakinnyi bashya muri uku kwa mbere.
Rúben Amorim wari umaze amezi 14 ari umutoza wa Manchester United, biteganyijwe ko agomba gusimburwa by’agateganyo na Darren Fletcher wari usanzwe ari umutoza wa Manchester United y’abatarengeje imyaka 18.




