Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Nzeri, Inyeshyamba za Wazalendo z’uwiyise General Bukuyi zarwanye na FARDC muri Lubutu centre. Umuyobozi wa Teritwari ya Lubutu, mu Ntara ya Maniema, yatangaje ko umuntu umwe yapfuye undi yakomeretse ku ruhande rwa FARDC, kandi umwe yakomeretse ku ruhande rwa Wazalendo, ndetse n’umusivili umwe na we arakomereka.
Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, abaturage ba Lubutu centre bakomeje kwifungirana mu ngo zabo. Bivugwa ko Abawazalendo, bari bagambiriye gusahura amaduka, bacakiranye na FARDC. Iyi mirwano yatumye hapfa umuntu umwe ku ruhande rwa FARDC. Umugore yarashwe arakomereka nk’uko bitangazwa na Actualite.cd.
Nk’uko umuyobozi wa Lubutu abitangaza, ngo inyeshyamba za Wazalendo zanarashe amasasu menshi mu kirere ubwo zavaga muri Punia, aho zishe abandi basirikare babiri ba FARDC i Yumbi ku wa Gatanu, itariki ya 26 Nzeri. Amakuru agera kuri uru rubuga ava muri Yumbi avuga ko aba Wazalendo batwaye intwaro z’abasirikare ba FARDC bahunze muri Yumbi.

I Lubutu, iri tsinda rya Wazalendo ntabwo ari ubwa mbere rihungabanya umutekano. Bamaze gutega inshuro nyinshi abashinzwe kurinda parike muri Maiko bagatwara intwaro zabo. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nzeri, saa mbiri z’ijoro i Kisangani, imirwano yongeye kuvugwa muri Punia, aho bivugwa ko Abawazalendo bagabaga ibitero kuri FARDC.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye muri iki cyumweru na yo yaguyemo abantu 3, barimo umusirikare n’abasivili babiri mu guhangana kwabaye hagati ya FARDC n’umutwe wa Wazalendo Lunyuki muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.




