Umuhanzikazi Marina Deborah yasobanuye impamvu yatumye asaba gukuraho indirimbo yakoranye na Yampano kuri YouTube, avuga ko byatewe no kutubahirizwa kw’amasezerano yari yashyizweho mbere y’uko isohoka.
Mu itangazo yashyize hanze, Marina yagaragaje ko ari umuntu ukunda gukorana n’abandi bahanzi, ariko ko ashyira imbere ubunyamwuga no kubahiriza amasezerano.
Yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu buryo butandukanye n’ibyari byumvikanyweho, bituma afata icyemezo cyo kuyisibisha.
Ati: “Nshimishwa no gukorana n’abahanzi bagenzi banjye, yaba abamaze igihe cyangwa abatangiye, ariko ni ingenzi ko twese twubahiriza ibyo twumvikanyeho kandi tugakomeza umwuga wacu mu buryo bwizewe. Indirimbo twakoranye na Yampano yasohotse mu buryo butandukanye n’ibyo twari twemeranyijweho, ni yo mpamvu nasabye ko ikurwa kuri YouTube,”
Uyu muhanzi yavuze ko atafashe iki cyemezo byoroshye, ahubwo yagendeye ku kurinda umwuga we no gukomeza umurongo yiyemeje wo gukora umuziki w’inararibonye kandi wubahiriza ubunyamwuga.
Yongeyeho ko nubwo akomeje gushyigikira impano nshya, atazigera yihanganira ibikorwa bidafite ubunyamwuga cyangwa bitubahiriza amasezerano.
Indirimbo Marina yasabye gukuraho yari yasohotse kuri YouTube, ariko tariki ya 24 Werurwe 2025, ni bwo yakuweho nyuma y’icyifuzo cye.
Marina yasoje ashimira abafana be ku rukundo bamugaragariza, asaba gukomeza kumushyigikira no gusobanukirwa icyemezo yafashe.





