3a937d68bba0836bd8e583f5a5df0d80.webp

Maroc yakatiye abanya-Senegal bateje akavuyo ku mukino wa nyuma wa Afcon

Urukiko rwo mu Murwa Mukuru wa Maroc, Rabat, rwakatiye igifungo abafana 19 ba ruhago bazira urugomo rwabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (CAN 2025) wahuje Maroc na Sénégal.

Aba bafana barimo Abanyasénégal 18 n’Umufaransa umwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ibikorwaremezo bya siporo no guteza urugomo mu gihe cy’umukino.

Nyuma y’urubanza rwatwaye amasaha arenga atanu, urukiko rwabahamije ibyaha byinshi, rubakatira ibihano bitandukanye:

Abantu 11 bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, banacibwa ihazabu ya 550$.

Abantu 4 bakatiwe igifungo cy’amezi atandatu, banacibwa ihazabu ya 218$.

Abandi 4 bakatiwe igifungo cy’amezi atatu, banacibwa ihazabu ya 130$.

Umwe mu bakatiwe yaguye igihumure yumvise igihano, mu gihe abandi banze guhaguruka ngo basubizwe aho bafungiye. Abavandimwe babo bavuze ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko, ndetse n’abanyamategeko batangaje ko bagiye kujurira kuko babona ibihano bikomeye cyane.

Ibi byaha byabaye ubwo abafana ba Sénégal bashakaga kwinjira mu kibuga bigaragambya kubera penaliti yari yahawe Maroc, mbere y’uko Sénégal itsinda umukino ku gitego 1-0. Muri ako kavuyo, bamwe mu bafana bajugunye intebe mu kibuga banarwana n’abashinzwe umutekano mbere y’uko polisi ihagoboka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyangiritse bifite agaciro karenga 476,000$.

Uru rubanza ryitabiriwe n’abadipolomate ba Sénégal n’u Bufaransa, ndetse n’imiryango y’abaregwa. Ni urubanza rudasanzwe kuko rwibanze ku banyamahanga gusa.

Si ubwa mbere Maroc ihanganye n’ibibazo by’urugomo rujyanye n’umupira w’amaguru, ariko iki kibazo cyagize uburemere budasanzwe bitewe n’uko cyabereye ku mukino wa nyuma wa CAN 2025 wahuje ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu bya dipolomasi n’ubukungu.

Nyuma y’uyu mukino wavugishije benshi, ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwasabye abaturage kwirinda amagambo y’urwango no gukomeza umubano mwiza hagati ya Maroc na Sénégal.

Urwego rw’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) na rwo rwari rwafatiye ibihano ibihugu byombi, birimo gucibwa amande ya miliyoni 1$, icyemezo Maroc yatangaje ko izajuririra ivuga ko gikabije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *