umubano_wa_wazalendo_n_ingabo_za_rdc_wajemo_igitotsi_batangira_guhangana-96e34-860x645

Masisi: Wazalendo yakubiswe iz’akabwana nyuma yo kugerageza kwinjira i Bukama

Mu ijoro ryo kuwa Mbere, rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Mutarama, mu gace ka Bukama, muri Gurupoma ya Bashali Mukoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, habaye imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo, nyuma y’igitero cyagabwe ahitwa Pilote.

Amakuru aturuka aha, aravuga ko inyeshyamba za Wazalendo zacengeye muri Bukama ziturutse ahitwa Nyitabiroha, bituma habaho kurasana kwateje icyoba mu baturage. Benshi bahunze berekeza muri centre ya Mweso.

“Iri joro, byari bigoye cyane kugenda. Amasasu yavugaga ahantu hose. Abawazalendo babanje gutera Pilote mbere yo kuza hano. Ariko bahagaritswe kandi muri iki gitondo ibintu byongeye gutuza,” uyu ni umuturage utifuje ko amazina ye amenyekana avugana na Kivu Morning Post mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Imibare y’abapfuye cyangwa ibyangijwe muri iyo mirwano ntiramenyekana. Gusa, muri ibi byumweru Wazalendo yakajije umurego mu bitero bagaba mu bice byegereye centre ya Mweso, nka Kanyangohe, Pilote na Bukama. Ni ibitero kenshi biherekezwa no gusahura imitungo n’amatungo by’abaturage.

Abaturage ba Bukama bahamagariye abayobozi kongera abasirikare ba AFC/M23 muri iki gice kugirango babacungire umutekano wabo n’uw’isoko ryaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *