Hakizimana Innocent wamenyekanye nka Master Fire mu gihe yigaga muri kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe yajyanwaga mu kigo ngororamuco cya IWAWA mu burengerazuba bw’igihugu, yaziraga kuvogera amacumbi y’abakobwa n’ubusinzi.
Master Fire amaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko nyuma y’imyaka 17 yiga muri kaminuza, agiye gusoreza amasomo i Byumba, aho yigaga ibijyanye n’ubumenyi bw’ingufu zisubira (Renewable Energy).
Mu biganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye, yasobanuye uburyo imyitwarire ye idahwitse ari yo yatumye amara igihe kinini muri kaminuza, aho mu mwaka w’2008 byamuviriyemo guhagarikwa imyaka 2, gusa akenshi ntiyagiye yerura ngo avuge ibyo yazize.
Mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 3 Kanama 2023, Master Fire yasobanuye ko yahagaritswe imyaka 2 n’ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda azira intoki ebyiri (ikimenyetso cy’amahoro kizwi nka ‘peace’) yazamuriye mu cyumba mberabyombi cya kaminuza n’ipantalo idasanzwe yambaraga.
Master Fire abajijwe impamvu yajyanwe IWAWA muri Mata 2014, yasobanuye ati: “Nakundaga kujya mu machambres y’abakobwa ariko na we twigeze dukora violation sexuelles, ariko nahamagawe na Dean, arambwira ‘Rero Master Fire, ka nkugire inama; ibintu ukora hano birazwi. Ushaka wabyihorere’. Nyine nkumva ko ari amagambo, gutyo.”
Yakomeje ati: “Nyuma baramfata, nta n’uwandeze. Yari ya zagarazagara, wasinze, uzi ukuntu inzoga zongoza. Banjyana IWAWA. Banshinjaga kujya mu byumba byabo no gusinda, nta kindi.” Abajijwe niba mukobwa yakorakoye, yasubije ati: “Nta we nafashe ku ngufu ariko byabagaho nyine, umva ye! Nari n’inshuti yabo, barankundaga, ni uko byagenze.”
Master Fire yatangiye kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu 2007. Aherutse gusobanura ubushakashatsi yakoze nk’umunyeshuri urangije amasomo muri kaminuza ya UTAB. Arahamya ko nta kabuza azahabwa impamyabumenyi kuko yizera ko yagize amanita abimwemerera.




