Iyi ni impano Mboweni avuga ko yahawe na Perezida Kagame

Mboweni wabaye Minisitiri muri Afurika y’Epfo yerekanye impano yahawe na Perezida Kagame

Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’imari muri Afurika y’Epfo kuva mu mwaka w’2018 kugera mu w’2021, yerekanye impano yahawe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mboweni wanabaye Umuyobozi Mukuru wa banki y’ubwizigame ya Afurika y’Epfo, yashyize kuri Twitter ifoto y’ibikoresho by’ubugeni birimo inkangara, asobanura ko yabihawe na Perezida Kagame.

Yagize ati: “Perezida Kagame yampaye iyi mpano y’ibikoresho byiza by’ubugeni. Ibikoresho by’ubugeni nyafurika bitangaje bikorerwa mu Rwanda.”

Tito Mboweni asanzwe ashimira ku mugaragaro imiyoborere ya Perezida Kagame ndetse hari ubwo yigeze kwibasira n’abo muri Afurika y’Epfo bamuhora gusingiza u Rwanda.

Iyi ni impano Mboweni avuga ko yahawe na Perezida Kagame
Iyi ni impano Mboweni avuga ko yahawe na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *