Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yashinjwe n’ubushinjacyaha bwa Leta uburiganya, ruswa no kwakira impano zitemewe z’abanyamahanga.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Adams yakiriye inkunga yo kwiyamamaza mu buryo butemewe yahawe n’abacuruzi b’abanyamahanga ndetse n’umuyobozi muri Turkiya.
Adams kandi bivugwa ko yemeye ibindi nko kwishyurirwa urugendo ruhenze kugira ngo nawe azagire icyo akora, kandi yakoresheje gahunda y’inkunga ya komini mu nyungu ze nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.
Nk’uko bivugwa mu nyandiko y ibirego, ngo kubera ko uyu muyobozi muri Turkiya yagaragaje iyi “mpano” nk’impano nto iturutse mu baturage ba New York, Adams yahise ashobora gukura “miliyoni zirenga 10 z’amadolari mu isanduku ya Leta” muri gahunda ya New York yagombaga gutanga igihembo cy’inyongera ku mpano ntoya yatanzwe n’abenegihugu, kuruta amafaranga menshi yatanzwe n’amasosiyete, urugero.
Mu ijambo yavugiye mu biro bye, Adams yavuze ko azaguma ku butegetsi, avuga ko ibirego byose ashobora gukurikiranwaho ari “ibinyoma rwose kandi bishingiye ku binyoma.”
Adams ni umuyobozi wa mbere mu mateka y’Umujyi wa New York ukurikiranweho ibyaha akiri ku butegetsi.



