Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar, Abbas Fall, yasuye ibice bitandukanye by’iterambere n’ahantu nyaburanga mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko byatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare, yasuye Umudugudu wa Mpazi [Mpazi Rehousing Model] mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yerekwa uburyo bugezweho bwo gutuza neza abaturage by’umwihariko abimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abbas Fall kandi yasuye Pariki y’Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco-Park] yerekwa uburyo iyi pariki yubatse ku buso bwa hegitari 121 ikomeje kugira uruhare mu kurengera ibidukikije no kuba ahantu ho kuruhukira no gutemberera




