Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, byari bigamije gusobanura ingamba zashyiriweho ruswa ivugwa mu itangwa ry’akazi.
Minisitiri Uwizeye Judith yasobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ingamba yafashe mu rwego rwo guca ruswa ivugwa mu mitangire y’akazi, aho ubu hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga ku buryo usaba akazi n’ugatanga ntaho bazajya bahurira.
Ibyo biganiro byagarutse kuri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo y’umwaka wa 2015, aho bibanze cyane kuri iyo ruswa mu itangwa ry’akazi, aho Minisitiri Uwizeye yagaragarije abo Badepite ko hafashwe ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba akazi, icyo kikaba kimwe mu bizahashya iyo ruswa.

Yagize ati: “Uburyo bwo gusaba akazi hakoreshejwe Ikoranabuhanga burimo gukoreshwa muri Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo,…twe twatangiye kuyikoresha ngo turebe ko ibibazo twari twizeye ko ije gukemura koko ibikemura cyangwa niba harimo utundi tuntu na two tubashe kudukemura mbere y’uko tuyitangiza ku mugaragaro mu nzego za Leta.”
Ngo mu gihe hazaba hamaze kuboneka abakozi, MIFOTRA irimo gushaka muri ubwo buryo no gukemura ibibazo byose bijyanye na yo, ubwo buryo buzahita butangira gukoreshwa mu nzego z’ibanze, ubundi bukabona gukomereza mu nzego bwite za Leta .
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo avuga ko ubwo buryo buzatuma hagabanuka cyane uburyo usaba akazi n’ugatanga bahuraga kimwe n’indi mirimo yose ikoreshwa intoki, ibyo bikazagira uruhare mu guca iyo ruswa ibugwa mu mitangire y’akazi.
Nubwo bigaragara ko ubu buryo bushya buzakemura ikibazo cya ruswa, haracyari ikibazo cya Internet nke, ndetse n’abayikoresha na bo baracyari bake. Gusa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ikibazo cya Internet ari gito ugereranyije n’ikibazo cya ruswa iyi systeme izaba ije gukemura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



