Ishyaka rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, NRM, ryashoye miliyari 15 z’amashilingi mu guhangana n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Amama Mbabazi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2016.
Ibyo bikorwa byatangiye gukorwa ku rwego rw’umudugudu mu cyumweru gishize, bigamije kwigarurira imitima y’abanya Uganda bakazatora umukandida wa NRM, Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza.
Ni nyuma y’uko Amama Mbabazi, uziyamamaza nk’umukandida wigenga, n’itsinda rye batangiye kwigarurira abarwanashyaka ba NRM mu midugudu hirya hino muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa NRM bwamaze kubona ko buri guta abayoboke, bufata umwanzuro wo gushora miliyari 15 z’amashilingi zizakoreshwa mu baturage bo hasi, umudugudu ku mudugudu.
Ibikorwa byo gusenya ibyo Mbabazi yari agezeho biri gushingwa abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane abakuru b’imidugudu, bakishyurwa kugira ngo bigishe abaturage bazatore Museveni.

Chimpreports ivuga ko buri mudugudu uri kwakira amashilingi 250 000. Akarere kamwe kari kwakira abarirwa muri miliyoni 20.
Umunyamabanga wungirije wa NRM , Richard Todwong yemeje ko bari muri gahunda yo guhangana na Mbabazi ariko yanga kugira icyo avuga ku mubare w’amashilingi bashoyemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



