images (26)

Miliyoni 150$ zigiye gushorwa mu kwagura drones zikoresha AI mu Rwanda

U Rwanda rugiye kubimburira ibihugu bine bya Afurika byagenewe inkunga ya miliyoni 150 z’amadoari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 218 z’amafaranga y’u Rwanda, zizifashishwa mu kwagura indege nto zitagira abapilote (drones) zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence).

Iyo nkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagenewe Ikigo Zipline gikomeje kwagura ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishwa ‘drones’ ku mugabane wa Afurika, gihereye mu Rwanda aho cyatangiriye mu mwaka wa 2016.

Ni inkunga biteganyijwe ko izatangwa binyuze mu bigo Goldman Sachs and Sequoia Capital, igihe Zipline izaba imaze gusinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda Rwanda, iya Kenya, Nigeria na Côte d’Ivoire yo kwagura ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano mu bwikorezi bwo mu kirere bwifashisha drones.

Ayo masezerano agamije kurushaho kwimakaza gukwirakwiza ibikorwa remezo bya serivisi z’ubuzima hifashishijwe AI ku mugabane wa Afurika.

Iyo nkunga iri mu byo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yita igerageza rigamije kwishyura imikorere myiza y’ibihugu, aho ibihugu byatoranyijwe bizafashwa kongera ibikorwa remezo bigezweho bya Zipline byifashishwa mu buzima.

Ibihugu bine byagenewe iyo nkunga bimaze igihe bikoresha serivisi za Zipline, ikazabifasha gusa kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho ndetse no kurushaho kwihutisha serivisi z’ubuvuzi zikagera ku mamiliyoni y’abaturage babyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *