Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko abantu bazi ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakaba batahavuga bagiye guhagurukirwa.
Yabitangaje mu muhango wo kwibuka abazize jenoside basaga ibihumbi 50 bashyinguye mu Rwibutsi rwa Jenoside rwa Murambi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 294 yimuriwe muri urwo rwibutso.
Min. Busingye avuga ko ikibazo cy’abanga gutanga amakuru kandi bayazi ku hashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside kimaze igihe kirekire kivugwa ariko abantu bagakomeza kuryumaho.
Yagize ati “Hari ibibazo bavuze n’ahandi turahura nabyo, by’abantu biba bizwi ko bazi ukuri ariko ntibakuvuge kose tukaguma muri icyo gihirahiro. Ngira ngo iki nacyo, ni ikibazo tugiye guhagurukira tugashaka ingamba zikwiye, kugira ngo turebe ko twagira icyo tugeraho”.
Akomeza agira ati “Kimwe mu bibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside muri Nyamagabe na hano i Murambi by’ umwihariko ni ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga. Tuzi ko bamwe mu bari ku isonga y’abateguye n’abayoboye ubwicanyi hano i Murambi no mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yose. Tuzanakomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana izindi dosiye z’abantu bose bakekwaho kuba baragize uruhare muri iyi jenoside ndengakamere yabereye i Murambi n’ahandi hose mu Rwanda”.
Abaturage bo muri aka karere ka Nyamagabe, kagizwe n’uduce tw’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, baravuga ko Jenoside itatangiye muri 1994 ahubwo muri aka gace ngo yatangiye muri 1959.
Bavuga ko mu mwaka wa 1963 hari abishwe kimwe no mu 1973, mu 1994 biba akarusho, gusa bakavuga ko bamwe bagifite ibikomere cyane ku mitima kubera ko bataramenya aho ababo biciwe ngo babashyingure mu cyubahiro.





