Abanyeshuri mbere yo kwinjira bahawe amabwiriza

MINEDUC irasaba ababyeyi kohereza abanyeshuri mu bizamini bya Leta hakiri kare

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye ababyeyi kohereza abana kare muri ibi bihe batangiye ibizamini bya leta.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 abanyeshuri basaga ibihumbi 200 bazindukiye mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Mu ishuri rya Camp Kigali, ni hamwe mu hari gukorerwa ibizamini n’abanyeshuri 455 baturutse ku bigo bitanu ubwo batangizaga ibizamini. Ku munsi wa mbere w’ikizamini hagaragaye bamwe mu banyeshuri bahageze bakererewe, basanga abandi binjiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, watangije ibizamini yasabye ababyeyi kohereza abana kare.

Ati: “Kuri iyi Centre ya camp Kigali ubwitabire abari bateganyijwe bose baje nta numwe ubura, ku munsi wa mbere abanyeshuri bakunze gukererwa bitewe n’abaturuka kure, abagiye ku mashuri badasanzwe bigiraho ndetse no kugira igihunga. Ariko indi minsi ikurikiraho ntabwo bikunze gukurikiraho turizera yuko ari uyumunsi gusa byabaye. Kandi turakangurira ababyeyi kwibutsa abana kuzinduka, kureka abana bakaryama kare bakaruhuka bituma babyuka kare bakagera ku ishuri kare bakinjira mu kizamini kumasaha.”

Bamwe mu banyeshuri bakoze ikizamini bavuga ko biteguye kubitsinda kuko bakoze amasuzuma ahagije.

Abanyeshuri mbere yo kwinjira bahawe amabwiriza
Abanyeshuri mbere yo kwinjira bahawe amabwiriza

Umuyobozi wari uhagarariye NESA aganiriza abanyeshuri
Umuyobozi wari uhagarariye NESA aganiriza abanyeshuri

img-20230717-wa0092.jpg
Abayobozi batandukanye bagiye kugenzura uko ibizamini byatangiye
Abayobozi batandukanye bagiye kugenzura uko ibizamini byatangiye

Irere na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Irere na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Meya Rubingisa ubwo yari amaze guha umunyeshuri ikizamini, amwifuriza gutsinda
Meya Rubingisa ubwo yari amaze guha umunyeshuri ikizamini, amwifuriza gutsinda

Bari bamaze guhabwa ibizamini
Bari bamaze guhabwa ibizamini

Uyu munyeshuri yabanje gusenga ubwo yari amaze guhabwa ikizamini
Uyu munyeshuri yabanje gusenga ubwo yari amaze guhabwa ikizamini

Kamanzi Gilbert uri kuyobora site ya Camp Kigali
Kamanzi Gilbert uri kuyobora site ya Camp Kigali

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *