Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri yagize Nsengimana Joseph Minisitiri mushya w’Uburezi, asimbuye Twagirayezu Gaspard wagizwe Umuyobozi w’Urwego rushinzwe isanzure.
Nsengimana wagizwe Minisitiri mushya w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.
Mbere yo gukorana na Mastercard, kuva muri 2018 Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.
Uyu mugabo nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Uburezi yahise aba umuntu wa 17 uhawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri kuva mu 1994.
BWIZA yakusanyije urutonde rw’abaminisitiri bamaze kuyobora iyi Minisiteri iri mu zikomeye mu gihugu kuva mu myaka 30 ishize.







One Response
MINEDUC yahawe Minisitiri wa 17: Menya abamaze kuyiyobora bose kuva mu myaka 30 ishize
Ntabwo bariya bose bayoboye MIneduc kuko mwagiye mubavanga n’abayoboraga Mineprisec (Ministeri y’Amashuli Abanza n’Ayisumbuye) nk’uko byahozeho mbere ya reforme scolaire yo mu Rwanda yo muri 1979. Urugero nka Rwigema, Ngirabanzi, Mathias, Mudidi ntabwo bayoboye Mineduc. Kereka ahubwo iyo mugenda muvuga bose aba Minisitiri full kimwe n’aba Secretaires d’Etat mu kavuga ko bahurira mu kuba bari mu burezi.