Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel , yasabye abantu bakomeje kukinira ku murongo wa 114 washyiriweho abifuza gutanga amakuru kuri Coronavirus ko babireka kuko uzabifatirwamo azabihanirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo butandukanye bwo gutanga amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus cyane cyane ku muntu wumva afite ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Ugaragaje ibimenyetso asabwa guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 agahabwa ubufasha bwihuse.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’ubuzima yavuze ko hari abantu bakomeje gukinira kuri uyu murongo bawukoresha mu bintu bitajyanye n’ibyo wagenewe, avuga ko ibi bishobora gutuma uwukoresha akeneye ubufasha bwa Coronavirus atabubona uko bikwiriye.
Minisitiri Dr Ngamije yagize atu“Iriya nimero ya 114 twatanze hari abantu bari kuyikoresha nabi bagahamagara basa nk’abari gukina. Ntabwo ari byiza baba babuza amahirwe umuntu ufite ikibazo nyacyo kugirango avugishe abari ku murongo biteguye kumwakira ngo bamugire inama y’icyo yakora niba afite ibimenyetso. Kujya guhamagara nk’uko byagaragaye kenshi nta kintu gifatika ujya kubaza ahubwo ari ugukina ku murongo abantu bakwiye kubyirinda kuko ntabwo bigoye kumenya umuntu uhamagaye agakinisha uriya murongo.”
Yakomeje avuga ko ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zo gukumira iki cyorezo zirimo gutanga umusaruro kuko iyo hadashyirwaho gahunda yo gusaba abantu kuguma mu rugo ubu abarwayi ba Coronavirus u Rwanda rufite baba barabaye benshi cyane kurusha abahri ubu.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 84, Minisiteri y’ubuzima ikaba ikomeje kugenda itanga amakuru ajyanye n’iki cyorezo umunsi ku wundi. Itangaza ko abarwayi bose bameze neza aho bari kwitabwaho n’abaganga ahantu habugenewe ku buryo benshi bamaze koroherwa kuburyo bari hafi gusezererwa bagasubira mu buzima busanzwe.



