20260219_071509

Minisitiri Biruta yasuye ikigo ‘special forces’ za Misiri zikoreramo imyitozo

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, ku wa Gatatu yasuye ikigo cy’igihugu cya Misiri gishinzwe gutanga imyitozo ku mitwe y’Ingabo zihariye za kiriya gihugu.

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Minisitiri Dr. Biruta n’itsinda bari kumwe, basuye amashami atandukanye y’icyo kigo, atangirwamo amahugurwa agezweho kandi y’umwuga ahabwa Polisi ya Misiri.

Minisitiri Biruta yashimye ubunyamwuga bw’iki kigo, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye binyuze mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.

Biruta ari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare, we na mugenzi we wa Misiri, Gen. Mahmoud Tawfik bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati y’izi nzego zishinzwe umutekano.

Minisitiri Biruta yashimye imikoranire yashinze imizi hagati y’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda barenga 300 bamaze guhabwa amahugurwa mu Ishuri rya Polisi rya Misiri uhereye mu 1999.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *