Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu uburenganzira bwo gutangira kuburanisha Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.
Minisitiri Mutamba ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani ndetse n’ay’impozamarira yari agenewe abagizweho ingaruka n’intambara y’iminsi itandatu.
Urwandiko rw’umushinjacyaha Firmin Mvonde rwasomewe imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere, ruvuga ko Constant Mutamba “yakoresheje nabi umutungo wa rubanda.”
Umushinjacyaha kandi yasobanuye ko ibisobanuro Minisitiri Mutamba yatanze ubwo yahatwaga ibibazo n’ubushinjacyaha bitigeze binyomoza ibyo ashinjwa, ko ahubwo byatumye haboneka andi makuru abishimangira.
Biteganyijwe ko Inteko izasuzuma ubusabe bw’umushinjacyaha, nyuma abadepite batore niba Minisitiri Mutamba azaregwa mu rukiko cyangwa se niba dosiye izahagarikwa.
Mu gihe abadepite baba bemeje ko akurikiranwa nk’uko bemeje ko ubushinjacyaha bumusaba ibisobanuro, biteganyijwe ko yabanza kwegura mbere yo gutangira kuburanishwa.
Mu kwezi gushize, ubwo Minisitiri Mutamba yari imbere ya Komisiyo yihariye yari ishinzwe gusuzuma dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari ashinjwa kunyereza zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, abisabira imbabazi.
Mutamba kandi yagaragaje ko afitanye amakimbirane n’Umushinjacyaha Mvonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, asobanura ko kuva yajya muri guverinoma, bamugendaho.
Mvonde yasabye uburenganzira bwo gutangira kumuburanisha, mu gihe ejo ku wa Mbere yagombaga kumwitaba ku nshuro ya gatatu ngo akomeze kumuhata ibibazo, ariko bikarangira Mutamba atagiyeyo.




