Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatandatu yahuye anakorana inama na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov.
Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Sochi, ahari kubera inama ya mbere y’abaminisitiri yiga ku bufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Inama yabo yasize u Rwanda n’u Burusiya bisinyanye amasezerano akuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi.
Ambasade y’u Rwanda i Moscow isobanura ko ibihugu byombi bifitanye umubano watangiye nyuma y’itariki ya 30 Kamena 1962, ubwo Ubumwe bw’Abasoviyeti bwohererezaga u Rwanda ubutumwa bushyigikira ubwigenge n’ubusugire byarwo.
Ni umubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.
U Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse za kaminuza mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.
Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi na politiki.
U Rwanda na rwo rwohereje mu Burusiya ibicuruzwa birukomokamo birimo kawa ndetse n’icyayi.



